Umugani wa Nyiranda (1) :

Hari umwana w'umukobwa, akitwa Nyiranda. Yari yarajujubije ababyeyi be. Bamusigaga ku rugo akiba inzoga cyangwa amata, bamubaza uwakoze ibyo ati «simbizi.» Kandi ibintu ari we wabiyogoje!

Bagira ngo babitse ibiryo by'abana bato akabirya; nyina yamubaza, akavuga ko atazi uwabyibye!

Bityo mbese ugasanga igihe cyose uwo mwana akunda gukorakora, kunyukura utuntu twose, gupfundura inkono n'ibindi. Ishyerezo ariko baza kumutaruraho iyo ngeso.

Ako kamenyero yari yarafashe akiri muto, kaza kumuviramo ingeso atazikura!

Ababyeyi be ntako batagize ngo bayimuceho, ariko bikaba guta inyuma ya Huye!

Ndetse yamubayemo akarande, ababyeyi be, rubanda, abo bigana bose, baje kumenya ko Nyiranda agira akaboko karekare!

Mu museso wa kare ababyeyi baramubyutsaga ngo ajye mu ishuli; aho rubanda akabaduka atagombye kugundira ikirago nk'uko abana bamwe bakunda kubigira!

Nyiranda agakaraba agatima kari ku biti by'amacunga byari iruhande rw'inzira yanyuragamo ajya mu ishuli.

Ndetse n'adahishije yapfaga guca!

Bigatuma akererwa ishuri.

Umwarimu yamubaza icyamukerereje, Nyiranda akamusubiza ko ababyeyi bari bamutumye.

Mbese ari bo, ari n'umwarimu we, ntawamenyaga aho Nyiranda akerererwa.

Ishyerezo Mwarimu wa Nyiranda na we aza kumenya ingeso ye.

Ababyeyi be bo bari barayitahuye kera, kuko bari basigaye bamugenzura!

Bajya kugira aho bajya bagakinga inzugi zose, akarusigara inyuma.

Umwana atangira kunanuka kubera gushukura, yaryaga ibyo bamugaburiye, ntibimubuze kugira umururumba, ntahage, agahora ahagaritse agatima. Umunsi umwe, nyina aza kwibagirirwa imfunguzo imuhira. ../..

Ibikurikira murabisanga kuri paji (page) Umugani wa Nyiranda (2) ...


Urundi rutonde
Amaco y'inda (1) :
Umugani wa cacana (1) :
Ruhato n'agasamuzuri (1) :
Imana iruta imanga (1) :
Utazi ubwenge ashima ubwe :
Ngoma ya sacyega (1) :
Umugani wa Ngunda (1) :
Umukobwa wo mu gisabo (1) :
Ngarama na Saruhara (1) :
Ikirura n'umwana w'intama :
Umugani wa Nyiranda (1) :
Umugani w'ubushwiriri (1) :
Urwango rw'injangwe n'imbeba :
Umunebwe n'Umunyabwira :
Karyamyenda :
Imbwa n'igisambo :
Umusaza n'abuzukuru be (1) :
Uburyarya bwa bakame (1) :
Umugore w'umutindi nyakujya (1) :
Nyiramwiza (1) :
Umugani wa ndabaga (1) :
Umurage w'abavandimwe batatu (1) :
Umugani wa Nyarubwana (1) :
Umugani wa Nyashya na Baba (1) :
Imbeba y'inyamerwe :
Umugani w'uruyongoyongo :
Ugiye iburyasazi :
Umwana w'ingayi :
Inzozi z'umuntu w'umukene (1) :
Ikirura na Bwiza (1) :
Biraro Mutemangando (1) :
Umugani wa Ngunda (2) :
Umugani wa Ngunda (3) :
Umugani wa Ngunda (4) :
Umugani wa Ngunda (5) :
Umugani wa Ngunda (6) :
Amaco y'inda (2) :
Biraro Mutemangando (2) :
Ikirura na Bwiza (2) :
Imana iruta imanga (2) :
Inzozi z'umuntu w'umukene (2) :
Ngarama na Saruhara (2) :
Ngarama na Saruhara (3) :
Ngoma ya sacyega (2) :
Nyiramwiza (2) :
Ruhato n'agasamuzuri (2) :
Uburyarya bwa bakame (2) :
Uburyarya bwa bakame (3) :
Umugani w'ubushwiriri (2) :
Umugani wa cacana (2) :
Umugani wa ndabaga (2) :
Umugani wa Nyarubwana (2) :
Umugani wa Nyarubwana (3) :
Umugani wa Nyashya na Baba (2) :
Umugani wa Nyashya na Baba (3) :
Umugani wa Nyashya na Baba (4) :
Umugani wa Nyiranda (2) :
Umugore w'umutindi nyakujya (2) :
Umugore w'umutindi nyakujya (3) :
Umukobwa wo mu gisabo (2) :
Umukobwa wo mu gisabo (3) :
Umurage w'abavandimwe batatu (2) :
Umusaza n'abuzukuru be (2) :
Ngoma ya sacyega (3) :